Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Ku Igororero rya Nyarugenge hatangijwe kumugaragaro ikoranabuhanga mu kuburana rizwi nka E- court System

Ku Igororero rya Nyarugenge uyumunsi kuwa 15 Gashyantare, habaye umuhango wo gutangiza ikoranabuhanga mu kuburana E- Court System, ni uburyo buzafasha abari mu magororero kubona ubutabera muburyo buboroheye aho umucamanza aburanisha uwakoze icyaha bitamusabye ko aza mu rukiko akaburana hakoreshejwe ikoranabuhanga barebana imbona nkubone bategeranye iburanisha rigakomeza.

Itsinda riturutse mu Gihugu cya Kenya mu rwego rw’Amagereza ryasuye RCS baganira ku  bufatanye  n’imikoranire hagati y’impande zombi

Kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Ukuboza 2022, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CGP Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Kenya Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba, arikumwe n’itsinda rimuherekeje, bagirana ibiganiro by’imikoranire hagati y’inzego zombi mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora abagonganye n’amategeko.

Munisitiri w’Umutekano mu Gihugu yinjije Abakozi b’Urwego b’Umwuga bashya 444 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Ku ishuri ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS Rwamagana Training School, riherereye mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2022, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alphred Gasana yinjije Abakozi b’Umwuga b’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora bato 444, umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye harimo iz’ibanze n’Uzumutekano mu Gihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ugiye gukomereza aho Ubwami bw’ubuholande bwari bugejeje mu guteza imbere amashuri y’imyuga mu magororero

Kuri uyu munsi taliki ya 08 Ukuboza 2022, ku Igororero rya Nyarugenge itsinda riturutse mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ryasuye Igororero rya Nyarugenge, berekwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro Ubwami bw’Ubuholande bwateyemo inkunga hubakwa inyubako zitandukanye n’ibikoresho bikoreshwamo bigezweho nabo bagakomereza aho bari bageze kuko igihe cyabo bari barihaye cyari cyarangiye.

RCS yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda

Uyu munsi taliki ya 6 Ukuboza 2022, KU Cyicaro Gikuru cya RCS, giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kanombe, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora(RCS) CGP Juvenal Marizamunda n’ Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda(NIRDA) Dr Christian Sekomo Birame, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU).

Komiseri mukuru w’amagereza muri Zambia yasuye Igororero rya Rubavu yerekwa uko Biogaz ikoreshwa mu kurengera ibidukikije

CG S.S.Fredrick Chilukutu Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia, aherekejwe na Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, DCG Rose Muhisoni ndetse n’itsinda rimuherekeje basuye Igororero rya Rubavu berekwa imikorere ya Biogaz umwanda ubyazwa ingufu zigakoreshwa mu guteka no gucana mu rwego rwo kurengera ibidukikije Banasura umupaka w’u Rwanda na Congo I Rubavu berekwa uko ukora.

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia yasuye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu aherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS

Kuwa 29 ugushyingo 2022, Komiseri Mukuru w’Amagereza mu gihugu cya Zambia CG S.S.Fredrick Chilukutu, aherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Juvenal Marizamunda, basuye Minisiteri y’Umutekano mu gihugu bakirwa n’umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri Sesonga Benjamin, abasobanurira inshingano zitandukanye zuko iyo Minisiteri ikora n’uburyo Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Kugorora rukora kuko ruri mu nshingano zabo.

Komiseri Mukuru w’amagereza muri Zambia yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi ababazwa n’ibyabaye mu Rwanda

Ku mugoroba wa taliki 28 Ugushyingo 2022, CG Chilukutu S.S. Fredrick, Komiseri Mukuru w’amagereza mu gihugu cya Zambia ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gisozi, bunamira inzakarengane ziharuhukiye bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

Abayobozi bakuru b’amagereza muri Zambia basuye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora mu rwego rwo gusangira ubumenyi mu kugorora

Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2022, ku cyicaro gikuru cy’urwego rw’ u Rwanda Rushinzwe Igorora, CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, yakiriye itsinda ry’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Zambia bayobowe na CG Chilukutu S.S. Fredrick komiseri Mukuru w’amagereza muri icyo gihugu aho bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda, aho bazasura amagororero atandukanye mu rwego rwo kungurana ubumenyi mu rwego rwo kugorora ndetse no gusura ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"