URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Perezida wa Repubulika yazamuye mu ntera Komiseri Mukuru wungirije wa RCS.

Share this Post

Kuwa 04/11/2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda H.E Paul KAGAME, yazamuye mu ntera ACP Rose MUHISONI, ahabwa ipeti rya Deputy Commissioner General of Prisons (DCGP).
DCGP Rose MUHISONI, yimuriwe mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 13 Ukwakira 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, agirwa Komiseri Mukuru wungirije (DCG) w’U rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.
Kuva RCS yashingwa mu mwaka wa 2010, DCGP Rose MUHISONI abaye uwa gatatu muri ba Komiseri Bakuru bungirije b’uru rwego, nyuma ya DCGP Mary GAHONZIRE, na DCGP Jeanne Chantal UJENEZA.
No selected post
Contact Form