Muhabura Mult-choice LDT (MMC) yatangijwe na n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ishyigikiwe na Leta binyuze mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri you ku wa 29 Nyakanga 2014. Iki kigo gishya cy’ibikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi cyashyizweho mu kubonera igisubizo ibibazo by’ingengo y’imari mu kugaburira imfungwa no gukoresha neza umutungo uhari.
Mbere y’uko Guverinoma ishyiraho Nyobozi y’iki Kigo imibanire mu mikorere hagati ya RCS na MMC Ltd Yari Yubakiye ku nshingano y’umwimerere yo gusuzuma gahunda irambye y’imari ya RCS, kugabanyiriza Leta umutwaro wo kuyishyingikirizaho muri gahunda yo kugaburira abagororwa n’abakora imorimo nsimburagifungo TIG, hatangwa serivisi n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ibi bigafasha mu kuzamura inyungu n’umugabane w’isoko binyuze mu guhindura abagororwa badakora mo abakozi bashoboye.
Iki kigo kigamije kugira uruhare mu gukora ibikorwa bitandukanye mu nganda zitandukanye kandi by’umwihariko, gishaka kwibanda kuri ibi:
- Gukora ubushabitsi nk’Abubatsi, Abakora ibijyanye n’Ubutaka, Abakora ibishushanyo by’Inyubako, abagenagaciro ku mitungo, abashoramari mu bwubatsi, abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, abakurikirana imitungo hamwe n’uyubakwa ry’imihanda n’ibiraro.
- Gushora mu buhinzi, ubworozi, uburobyi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, gutunganya impu, amata no kumenyekanisha ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi.
- Kubona no kubasha kubara inyungu mu mugabane cyangwa inguzanyo muri kompanyi iyo ari you yose cyangwa ibigo.
- Gukora ubundi bushabitsi ubwo ari bwo bwose cyangwa ibikorwa bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ibyo ikigo gikora hagamijwe kucyongerera agaciro k’umutungo, uburenganzira cyangwa inyungu.
- Kubona no gukoresha impushya n’ubucuruzi bw’ibigo by’imbere no hanze y’igihugu bikora cyangwa bicuruza serivisi n’ibicuruzwa bishobora kunogera Muhabura Mult-choice Ltd.
- Gukora ibikorwa byose cyangwa kimwe mu byavuzwe haruguru aho ari ho hose ku isi nk’abakozi b’ingenzi, abashoramari, abizerwa mu mategeko, cyangwa abandi, hamwe n’ikigo ubwacyo cyangwa gifatanyije n’ibindi, baba abacungamutungo, abakozi, abashoramari bato bemewe mu mategeko, cyangwa abandi bafite ububasha bwo kubashyiraho, umuntu cyangwa kompanyi ku kugira umutungo uwo ari wo wose mu izina ry’ikigo no kwemera ko umutungo uwo ari wo wose ukomeza kugira ubusugira muri uwo ujyo.
- Gushora mu bushakashatsi n’iterambere mu bidushishikaje mu byavuzwe haruguru.
- Gukorana n’amahoteli, amaresitora, utubari n’ahandi hagamijwe ubukerarugendo n’ibikorwa byo kwidagadura.
- Gushora mu bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’uruganda rw’ibinyabiziga nk’imodoka.
- Gushora mu bijyanye n’amacapiro n’ibikoresho byo mu biro n’ibyo mu mashuri.
- Gutanga serivisi kinyamwuga no kugira uruhare mu bushakashatsi bugamije iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ibisobanuro birambuye kuri MMC LTD biri mu nyandiko yumvikana iri ku mugereka izwi nka RCS Roadap kugira ngo ibashe kuramba binyuze mu musaruro. (Umugereka A).