Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Inteko rusange y’abadepite yatoye amategeko mashya arebana na RCS

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, kuwa 27-28 Kamena 2022, yatoye amategeko mashya arebana n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) yahindutse Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora mu itegeko rishya, hagamijwe guha uru rwego inshingano zo kunoza uburyo bushya bwo kugorora.

Ese muri gereza habaho umwanya wo kwidagadura?

Abantu benshi usanga bibaza niba muri gereza bagira umwanya w’imyidagaduro cyangwa niba atari uguhora uhangayitse gusa? Tubamare amatsiko ku kubakunze kwibaza icyo kibazo, gereza ku muntu uyirimo abona umwanya uhagije wo kwidagadura haba mu mikino, amadini n’amatorero ndetse n’indi myidagaduro isanzwe.

“Ubumenyi bwigirwa muri gereza ni nk’ubwigirwa ahandi hose” CGP Juvenal MARIZAMUNDA”

Komiseri Mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, CGP Juvenal Marizamunda mu muhango wo guha impamyabushobozi Imfungwa n’Abagororwa basoje kwiga imyuga n’ubumenyingiro, uheruka kubera muri Gereza ya Nyarugenge iherereye mu murenge wa Mageragere kuwa 26 Gicurasi 2022, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko ubumenyi butangirwa muri za gereza ari ntaho butaniye n’ubutangirwa mu yandi mashuri ari mu Gihugu.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"