RCS yoroje inka umurenge wa Kanombe, kumunsi w’umuganura, ikazakamirwa abana b’uwo murenge bagaragayeho imirire mibi
Uyumunsi kuwa 04 Kanama 2023, umunsi wahariwe kwizihiza umuganura mu Gihugu, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, rwagabiye umurenge wa Kanombe inka ihaka, izajya ikamirwa abana b’uwo murenge bafite ibibazo by’imirire mibi muri gahunda y’Igihugu ya Turerere u Rwanda.