URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abaterankunga mu mishinga yo kugorora muri RCS bashishikajwe no kunoza ibyo batangiye

Share this Post

Kuwa 17 Mutarama 2022, abagore babiri aribo Stella na Florance, baturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bakaba inzobere mu by’imishinga itandukanye, basuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa N’Abagororwa RCS, baganira ku mishinga itandukanye bafatanyamo mu kugorora.

Mu mpamvu nyamukuru yari yazinduye abo baterankunga, ni ukureba aho imishinga yo kugorora itandukanye bateramo inkunga bafatanyije na RCS igeze, hakarebwa n’uburyo yarushaho kunozwa ndetse no kwagurwa bigamije kongerera ubumenyi ababuhererwamo bigendanye n’isoko ry’umurimo muri rusange, babategura kuzasoza ibihano bahawe babasha guhangana n’abandi bize mu mashuli atandukanye kuko ibyo biga ntatandukaniro ririmo.

Mu mishinga abaterankunga bagiramo uruhare hagamijwe gufasha abakoze ibyaha bari muri gereza kugororoka, harimo ubudozi, Ubwubatsi, ububaji, ubukanishi, gukora amazi, amashanyarazi ndetse no Gusudira, aho ubwo bumenyi butangwa binyuze mu mashuli y’ubumenyingiro yubatse kuri za gereza zitandukanye mu gihugu.

Abahamijwe ibyaha bafata umwanya bakiga iyo myuga itandukanye ndetse bakanahabwa impamyabushobozi(certificate) itangwa na WDA ikigo cya leta gishinzwe uburezi bujyanye n’ubumenyingiro,ku basoje kwiga zigaragaza ko basoje ayo masomo bitewe nibyo arangijemo  ndetse bikaba byabafasha no kubona akazi hanze basubiye mu buzima busanzwe basoje ibihano bahawe.

Igitekerezo cyo gufasha abari muri gereza bagahabwa ubumenyi butandukanye, cyaturutse ku byagiye bigaragara ko hari bamwe mu basozaga ibihano byabo mu gihe gito ugasanga basubiye mu byaha bakoze bakongera gufungwa, bityo Leta itekereza icyakorwa hirindwa insubiracyaha.

No selected post
Contact Form