
Brig.Gen Evariste Murenzi yagizwe umuyobozi Mukuru wa RCS, asimbura CGP Juvenal Marizamunda wagizwe minisitiri w’ingabo z’u Rwanda
Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 05 Kamena 2023, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Brig.Gen Evariste Murenzi, umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, asimbura CGP Juvenal Marizamunda waruyoboraga wahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ingabo.




