Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yasuye abakora imirimo nsimburagifungo

Uyu munsi tariki ya 18 Werurwe 2026, intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ziyobowe na Komiseri Gahongayire Aurelie, zagiriye uruzinduko mu Ngando ya TIG-Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu rwego rwo kureba imibereho y’abagororwa bari kuharangiriza ibihano by’imirimo nsimburagifungo.

Share this Post

Muri uru ruzinduko, izi ntumwa zatanze ikiganiro ku burenganzira bwa muntu kigenewe abatigisiti ndetse n’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).  Icyo kiganiro cyibanze ku kumenyekanisha uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, inshingano za buri wese, ndetse n’uko byubahirizwa mu buzima bwa buri munsi bw’abagororerwa mu mirimo nsimburagifungo.

Aba bagororwa bari gukora imirimo nsimburagifungo  bagaragaje ko bishimiye ayo mahugurwa, banageza kuri izo ntumwa icyifuzo cyabo cyo kuba bakorerwa ubuvugizi kugira ngo bajyanwe kurangiriza ibihano byabo mu mirenge bakomokamo. Bavuze ko ibyo byabafasha kurushaho kwita ku miryango yabo no kwiyubaka mu buzima busanzwe.

Mu gusubiza iki cyifuzo, Komiseri Gahongayire Aurelie yabijeje ko Komisiyo izagikorera ubuvugizi, ariko hanarebwe icyo amategeko ateganya kugira ngo hafatwe umwanzuro uhamye kandi wubahiriza amategeko.

Intumwa za Komisiyo zashimye uburyo abatigisiti babayeho neza muri iyo ngando. By’umwihariko, bagaragaje ko umubare w’abahasigaye ari muto kuko hasigaye abagera 36 gusa.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form