Igororero rya Nyamagabe rigororerwamo Abagore bafunzwe bakoze ibyaha bitandukanye, iyo abagore ndetse n’abandi bantu bakoze ibyaha bageze igororero bagira umwanya wo kubanza kubaganiriza bakabereka ko kuba barakoze icyaha bakiri abanyarwanda kandi gahunda zo kubitaho zigikomeje, aho bafata igihe bakigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho basoje ibihano, irimo, kudoda, gutunganya imisatsi, ubwubatsi, gusudira, ubukanishi, gukora amazi ndetse no gukora amashanyarazi, ni muri urwo rwego izi mashini zidoda zatanzwe zizafasha abagore bafunzwe bakoze ibyaha kuzigiraho umwuga wo kudoda kuko uzabafasha bosoje ibihano.
Igikorwa cyo gutanga izi mashini zidoda kitabiriwe n’itsinda ryari riyobowe na Dr Habyarimana Jean umuyobozi wa Rotary na Madam Furaha Delphine wa ICPO,aho bavuze ko izo mashini zikazafasha abagororwa b’abagore bagororerwa ku Igororero rya Nyamagabe kongera ubumenyi biga umwuga w’ubudozi uzabafasha kwiteza imbere igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe, bakaziteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Guha ubumenyi umuntu Ufunzwe wakoze icyaha bikaba ngombwa ko ajya mu Igororero gusorezayo ibihano, biri muri gahunda Leta yihaye yo kugorora uwagonganye n’amategeko akazasubira mu buzima busanzwe hari icyo azimarira akakimarira n’umuryango.