ITANGAZO RIGENEWE ABATURAGE
URUTONDE RW’ABAKOZE IBIZAMINI N’ABEMEREWE

ITANGAZO RIGENEWE ABASHAKA KWINJIRA MU MWUGA W’IGORORA

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), lramenyesha abantu bose bifuza kwinjira mu mwuga wo kugorora kurwego rwaba ofisiye bato (Cadet course), ko bazatangira kwiyandikisha ku cyicaro gikuru cya RCS no ku Amagororero abegereye guhera tariki ya 25/07/2023 kugeza 01/08/2023 kuva saa 08h00′ -17h00′.
Komiseri Mukuru wa RCS yasuye Igororero ry’Abana rya Nyagatare

Uyu munsi kuwa 16 Nyakanga 2023, ku Igororero ry’abana rya Nyagatare Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yasuye anaganiriza abakozi b’Umwuga b’Urwego n’abana bagororerwa muri iri gororero.
Mu rwego rwo kugorora,RCS yakiriye itsinda riturutse mu bwami bwa Eswatini

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Nyakanga 2023, ku Cyicaro gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS, Komiseri Mukuru w’uru rwego CGP Evariste Murenzi yakiriye itsinda riturutse mu Bwami bwa Eswatini ryari riyobowe n’Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Eswatini; Hon. chief justice Bheki MAPHALALA.
Abakozi ba RCS bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa(CAR) bashimiwe umusanzu wabo ukomeye muri icyo gihugu

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bikomeje gutanga umusanzu wabyo wo kugarura amahoro no kugorora abagonganye n’amategeko babarizwa mu magereza n’amagororero atandukanye kandi rukomeje gushimirwa uwo musanzu ukomeye.
Abari mu magororero yose yo mu Rwanda bizihije imyaka 29 ishize U Rwanda rwibohoye

Kuwa 04 Nyakanga Buri mwaka mu Rwanda hose hizihizwa umunsi wo kwibohora, mu Urwego rw’ U Rwanda rushinzwe igorora,
uyu munsi wizihirijwe Ku magororero yose mu nsanganyamatsiko igira iti “KWIBOHORA ISOKO YO KWIGIRA”, aho abakozi ba RCS, abagororwa n’abantu bafunze bawizihirije hamwe mu biganiro bitandukanye bigaruka ku kwibohora kw’Abanyarwanda.
Gororoka Magazine 3rd Edition

Abantu bafunzwe bo mu idini ya Islam mu Magororero yose mu Rwanda bizihije umunsi wa Eid-Al-Adha

Kimwe n’ahandi hose ku isi, Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, Mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umuntu ufunzwe ku byerekeye idini rye , abantu bafunzwe basengera mu idini ya Islam mu Magororero yose yo mu Rwanda bifatanyije na bagenzi babo mu kwizihiza umunsi mukuru wa Eid-Al-Adha.
Abakozi 19 b’Umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora basoje amahugurwa yo kwigisha abandi (instructors Course)

Kuri uyu wa 28 Kamena 2023, Abakozi 19 b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora basoje amahugurwa baherewemo amasomo yo kwigisha abandi bakozi bagenzi babo, ni rwego rwo kurushako kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.