Uko amakipe yagiye ahura muri iri tsinda rya kabiri, ikipe ya Bugesera yahuye n’ikipe y’abakozi bo kucyicaro cya RCS, iyitsinda ibitego 03 kuri 02, Bugesera iba ariyo ikomeza, ikipe ya Muhanga yahuye n’iya Nyarugenge, iyitsinda ibitego 04 kuri 01, ikipe ya Muhanga iba ariyo ikomeza, aya makipe nayo azahura ku munsi w’ejo taliki 12 Gicurasi 2023, hakazavamo izahura nizindi zizaba zarasigaye mumajonjora y’amakipe yavuye mu matsinda.
Amakipe azaba yaritwaye neza mu majonjora, nayo azahurira muri kimwe cya kabiri tariki ya 01 Kamena 2023, nayo yongere akine harebwa azagera ku mukino wa nyuma, atsinze nayo azahure havemo ikipe izatwara igikombe kizaba cyateguwe ku ikipe izaba yahize izindi, uyu mukino wa nyuma ukazabera kuri sitade ya Bugesera hagati y’itariki 8 na 9 Kamena 2023, aho ni naho hazatangirwa ibihembo byose ku makipe azaba yarahize ayandi ndetse n’abakinnyi bagaragaje ubuhanga.
Intego y’aya marushanwa hagati y’Amagororero, ni uguhuza abakozi bagatoranyamo abakinnyi beza bazi umupira w’amaguru hagatangizwa ikipe y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora, ikubakwa mu rwego rwo guha agaciro siporo.
Uku niko ikipe y’Igororero rya Bugesera nuko yari yambaye.
Ikipe y’abakozi bakorera ku cyicaro cya RCS, nayo nuku yaserutse yambaye.
Ikipe y’Igororero rya Muhanga nayo nuko yari yambaye.
Ikipe y’Igororero rya Nyarugenge nayo nuku yari yambaye.