Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru Agezweho

Abacungagereza bagiye gufashwa kwinjira muri zigama CSS

Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu Rushizwe imfungwa n’abagororwa RCS, yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje ko abacungagereza bataraba abanyamuryango ba banki Zigama CSS bafashwa kwinjira muri iyi banki ihuza abakozi bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda.

MINISITIRI ODA GASINZIGWA YASABYE ABANA BAGORORERERWA MU KIGO NGORORAMUCO CYA NYAGATARE KUZAVA MURI ICYO KIGO BARABAYE INTANGARUGERO

Ibi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Oda Gasinzigwa yabisabye abana bafite imyaka iri hagati ya 14 na 18 bakatiwe n’inkiko kubera ibyaha binyuranye bakoze ubwo hatahwaga ku mugaragaro Ikigo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa kigenewe kubakira giherereye mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2014.

Gereza ya Rwamagana: Inyubako igizwe n’amagorofa 2 izatahwa muri Mutarama 2014

Mu ruzinduko rw’akazi Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Paul RWARAKABIJE yagiriye kuri Gereza ya Rwamagana kuri uyu kane tariki ya 19/12/2013 rwibanze ku gusura ibikorwaremezo by’iyo Gereza. Mu bikorwaremezo Komiseri Mukuru wa RCS yasuye harimo inyubako igizwe n’amagorofa 2 igenewe amacumbi y’Imfungwa n’Abagororwa, imirimo yo kuyubaka ikaba igeze ku musozo.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"