URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abakozi ba RCS basoje amahugurwa ajyanye n’uburenganzira bw’Imfungwa n’Abagororwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rukomeje guhugura abakozi barwo kugirango rubongerere ubushobozi bakore kinyamwuga. Ni muri urwo rwego abayobzi ba za Gereza bitabiriye amahugurwa yamaze iminsi 4 mu ishuri ryigishwa amategeko ILPD riherereye i Nyanza.

Share this Post

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rukomeje guhugura abakozi barwo kugirango rubongerere ubushobozi bakore kinyamwuga. Ni muri urwo rwego abayobzi ba za Gereza bitabiriye amahugurwa yamaze iminsi 4 mu ishuri ryigishwa amategeko ILPD riherereye i Nyanza. Amasomo yibanzweho muri ayo mahugurwa najyanye n’ifata n’ifungwa, imikoranire ya za Gereza n’izindi nzego z’ubutabera ndetse bigishwa kandi isomo rirebana n’ibijyanye no kugorora. Ubwo ayo mahugurwa yasozwaga SIP Marie Grace NDWANYI wavuze mu izina ry’abandi bacungagereza, ni uko kugorora bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye bityo  nk’abayobozi ba za Gereza bakaba bagiye kurushaho kunoza serivise  bafasha Imfungwa n’Abagororwa gusurwa, kubafasha kubona amakuru arebana n’inkiko ndetse no kumenyesha umuryango we igihe umugororwa yimuriwe mu yindi Gereza kuko biri mu burenganzira bwe.

Asoza aya mahugurwa Komiseri Charles MUSITU ushinzwe kugorora no gusubiza Abagororwa barangije ibihano mu buzima busanzwe yashimiye ko abayobozi b’amagereza bitabiriye amahugurwa arebana n’uburenganzira bw’Imfungwa n’Abagororwa.  Komiseri MUSITU yabwiye Abacungagereza ko uburenganzira Abagororwa bemerwa n’amategeko basanzwe babuhabwa ariko abibutsa ko bagomba kurushaho kubwubahiriza cyane cyane ubujyanye n’ubutabera.

Ikigo gishinzwe amahugurwa ajyanye n’amategeko ILPD gifitanye ubufatanye na RCS, umuyobozi wungirije wa ILPD yasabye abayobozi ba za Gereza barangije amahugurwa guharanira ko umuntu uje kugororwa yarangiza igihano cye bigaragara ko yagororotse , ibyo bizatuma hirindwa ko yazagaruka muri Gereza kuko aramutse agarutse yakoze ikindi cyaha byaba ari igihombo ku gihugu kiba cyaramutanzeho ubushobozi kugirango agororwe. Abacungagereza 20  biganjemo Abayobozi ba za Gereza bitabiriye aya mahugurwa yabereye muri ILPD arebana n’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.  Yitabiriwe kandi n’Abayobozi na bamwe mu bakozi bakora ku kicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS.Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rukomeje guhugura abakozi barwo kugirango rubongerere ubushobozi bakore kinyamwuga. Ni muri urwo rwego abayobzi ba za Gereza bitabiriye amahugurwa yamaze iminsi 4 mu ishuri ryigishwa amategeko ILPD riherereye i Nyanza. Amasomo yibanzweho muri ayo mahugurwa najyanye n’ifata n’ifungwa, imikoranire ya za Gereza n’izindi nzego z’ubutabera ndetse bigishwa kandi isomo rirebana n’ibijyanye no kugorora. Ubwo ayo mahugurwa yasozwaga SIP Marie Grace NDWANYI wavuze mu izina ry’abandi bacungagereza, ni uko kugorora bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye bityo  nk’abayobozi ba za Gereza bakaba bagiye kurushaho kunoza serivise  bafasha Imfungwa n’Abagororwa gusurwa, kubafasha kubona amakuru arebana n’inkiko ndetse no kumenyesha umuryango we igihe umugororwa yimuriwe mu yindi Gereza kuko biri mu burenganzira bwe.

Asoza aya mahugurwa Komiseri Charles MUSITU ushinzwe kugorora no gusubiza Abagororwa barangije ibihano mu buzima busanzwe yashimiye ko abayobozi b’amagereza bitabiriye amahugurwa arebana n’uburenganzira bw’Imfungwa n’Abagororwa.  Komiseri MUSITU yabwiye Abacungagereza ko uburenganzira Abagororwa bemerwa n’amategeko basanzwe babuhabwa ariko abibutsa ko bagomba kurushaho kubwubahiriza cyane cyane ubujyanye n’ubutabera.

Ikigo gishinzwe amahugurwa ajyanye n’amategeko ILPD gifitanye ubufatanye na RCS, umuyobozi wungirije wa ILPD yasabye abayobozi ba za Gereza barangije amahugurwa guharanira ko umuntu uje kugororwa yarangiza igihano cye bigaragara ko yagororotse , ibyo bizatuma hirindwa ko yazagaruka muri Gereza kuko aramutse agarutse yakoze ikindi cyaha byaba ari igihombo ku gihugu kiba cyaramutanzeho ubushobozi kugirango agororwe. Abacungagereza 20  biganjemo Abayobozi ba za Gereza bitabiriye aya mahugurwa yabereye muri ILPD arebana n’uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.  Yitabiriwe kandi n’Abayobozi na bamwe mu bakozi bakora ku kicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS. 

Contact Form