Ni muri urwo rwego intumwa ziturutse mu gihugu cya Bourkina Faso ziri mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri kugirango barebe ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kugorora abakoze ibyaha.


Ku munsi wambere w’uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 25/11/2015 izi ntumwa zakiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE aho yazifurije ikaze ku rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS ndetse no mu Rwanda muri rusange. Ibiganiro bikaba byibanze ku miterere y’amagereza, ingando za TIG, ndetse n’uburyo kugorora bishyirwa mu bikorwa hashingiwe ku nkingi enye za RCS arizo Ubutabera, Kugorora, Umusaruro, n’Ubumenyi.
Iri tsinda ry’abashyitsi baturutse muri Bourkina Faso rikaba ryatangaje ko bishimiye uburyo bakiriwe, kandi basaba ko ubu bufatanye bwarushaho kunozwa, baboneraho no gusaba Komiseri Mukuru kubemerera gusura Gereza ya Nyarugenge ndetse n’ahari kubakwa gereza ya Mageragere.