
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwirukanye burundu abacungagereza 52 barimo aba ofisiye babiri bafite ipeti rya Assistant Inspector of Prison, abacungagereza bato (NCOs) 50 bazira imyitwarire mibi mu kazi.
Bagiye birukanwa mu bihe bitandukanye, barabanza bagahagarikwa by’agateganyo nyuma bakirukanwa burundu. Ubu birukanwe burundu.




