
Ku Igororero rya Gicumbi habereye igiterane cya ADEPR bamwe mu bantu bufunzwe barabatizwa
ADEPR- Gicumbi kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2023, yakoreye igiterane ku Igororero rya Gicumbi inabatiza bamwe mu bayoboke bayo bahagororerwa, Nkuko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite inshingano zo kugorora abakoze ibyaha, mu kugorora harimo ibintu byinshi aho Abantu bafunzwe bahabwa uburenganzira bwo gusengera mu idini wihitiyemo, ni muri urwo rwego ADEPR Paruwasi ya Gicumbi, yasabye gukorerara igiterane mu Igororero rya Gicumbi bagamije no kwamamaza ubutumwa bwiza.




