
Umuyobozi w’Igororero rya Rwamagana yaganirije Abahagororerwa abizeza ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo
Uyumunsi taliki ya 29 Werurwe 2023, Umuyobozi W’Igororero rya Rwamagana SP Gahungu Ephrem, yaganirije Abantu bafunzwe n’Abagororwa b’igororero rya Rwamagana abizeza kubaba hafi mu bibazo bazajya bahura nabyo byose bigashakirwa umuti, ibidashoboka nawe akabishyikiriza abamukuriye bigahabwa umurongo.




