URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Igororero rya Rubavu

Share This Post

Amateka ya Gereza

  • Gereza  ya Gisenyi yashinzwe muw’1937 n’abakoroni b’ababirigi ,ifite ubuso bugera kuri hegitari imwe(1ha) , ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 750.
  • Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muw’1994 Gereza ya Gisenyi yongeye kwakira abafungwa ,hanyuma muw’1998 hiyongeyeho indi nyubako bituma Gereza igira ubushobozi bwo kwakira abafungwa bagera kuri 2,200(abagabo,abana,n’abagore) ;
  • Mumwaka w’ 2011 Gereza ya Gisenyi yarimuwe ihindurirwa inyito yitwa Gereza ya Nyakiriba nayo yaje guhindurirwa izina yitwa  Gereza ya Rubavu iri mu kagari ka Gikombe ,umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu,ikaba iri kubuso bwa hegitari ebyiri(2ha) ;
  • Hubatswemo inyubako eshatu(3) za bandaka zu bakishijwe amabati z’ubatswe muburyo bwa hangangali,  zari zifite ubushobozi bwo kwakira abafungwa 3,500 ;
  • Mumwaka w’ 2014 inyubako ebyiri zarahiye zirakongoka ,abagororwa bacumbikirwa  mu mahema ya CICR ;
  • Mu mwaka w’ 2015 -2017 huzuye amagorofa abiri (2) yubatswe n’abagororwa ,afite ubushobozi bwo gucumbikira abafungwa bagera kuri 1400 ;
  • Mu mwaka w’ 2017-2019 huzuye indi gorofa igeretse kabiri y’ubatswe n’abagororwa ifite ubushobozi bwo gucumbikira abafungwa 2,837 ;
  • Kugeza ubu Gereza ya Rubavu icumbikiye abagororwa  8,263 kubushobozi bwo kwakira abagororwa 6,183, tukaba dufite ubucucike bw’abagororwa 2,080 bangana na 33,64%

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form