Aya mahugurwa yatangiriye ku bakozi 36 ba RCS, barimo Abofisiye 12, Abasuzofisiye na WDRs 23 ndetse n’umukozi umwe w’umusivile. Aba bakaba baturutse mu Magororero atandukanye aherereye hirya no hino mu gihugu.
Senior Superintendent Jean Pierre Bazambanza Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishuri rya RCS Rwamagana, mu gutangiza amahugurwa yavuze ko akamaro k’aya amahugurwa ari ukongerera ubumenyi n’ububushobozi abakozi ba RCS kugira ngo barusheho gukora inshingano zabo z’igorora mu buryo bwa kinyamwuga.
Aya mahugurwa ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa RCS rwo kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga mu mikorere y’Amagororero n’imikoranire inoze n’izindi nzego z’Ubutabera.