URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri w’Umutekano Harerimana Musa Fazil yasabye abacungagereza bashya gusohoza neza inshingano zabo bagorora uko bikwiye, kuko iyo banyuranyije nabyo bibagiraho ingaruka zo gufatanya nabo igifungo.

Abacungagereza bato 127 basoje amasomo abinjiza mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016. Minisitiri Fazil yabibukije ko bagomba kubahiriza inshingano zikomeye bahawe n’igihugu.

Share this Post

Abacungagereza bato 127 basoje amasomo abinjiza mu kazi, ku wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2016.

Minisitiri Fazil yabibukije ko bagomba kubahiriza inshingano zikomeye bahawe n’igihugu.

Ati “ Inshingano z’umucungagereza ni ukugorora,[…] Ni amahitamo ashaka yuko mutandukana buri gihe n’abo muri kugorora, mugahuzwa n’Ubunyarwanda, mugahuzwa n’impuhwe zituma mubasha kubagarura mu muco mwiza, mu burere bwiza no mu ndangagaciro nyarwanda”.

Fazil yakomeje abereka ko bataranzwe no kwigengesera no kwitwararika mu kazi kabo, kugira ngo abo bagorora bitabanduza, bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kwisanga bambaye nk’abagororwa.

Ati “Byaba ari ikibazo kuba aho kugira ngo mubagorore, ahubwo bo babanduza, ugasanga umuntu wari ushinzwe kugorora nawe arafunzwe. Ugafata umuntu wakatiwe icyaha cya ruswa akanduza umucungagereza ku buryo na we afatirwa muri icyo cyaha akaza akagororwa kandi igihugu cyaramuteguriye kugorora.”

Ku bijyanye na ruswa, ugaragarwaho imyitwarire iteye amakenga ko yakiriye ruswa ubwe cyangwa binyujijwe ku wundi ahanishwa kwirukanwa kabone n’ubwo inkiko zaba zitarafata ibyemezo byazo, ariko abacungagereza bafatirwa muri ayo makosa nibake cyane nkuko bigaragara muburyo mubaha amahugurwa.

Arangiza asabako kugorora bigomba kugendana n’umusaruro kandi ababwirako ibyiza birimbere.

No selected post
Contact Form