URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasuye RCS

Share this Post

Kigali, kuwa 11 Ukwakira 2021

Kuri uyu wambere tariki ya 11 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA, yasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, agirana ibiganiro n’Ubuyobozi bukuru bw’uru rwego.
Muri uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho kumenya uko RCS ishyira mu bikorwa inshingano zo kugorora kinyamwuga, Minisitiri Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA yagaragarijwe ishusho y’imikorere y’uru rwego kuva rwashyirwaho mu mwaka wa 2010, ibikorwa rwagezeho muri iyo myaka rumaze, anagaragarizwa ibikenewe kwitabwaho kugira ngo rurusheho kunoza imikorere.
Uretse amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yubatswe kuri gereza eshanu ku nkunga n’abafatanyabikorwa mu gihe rumaze rushinzwe, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwasobanuriye Minisitiri w’Ubutabera ko hari na zimwe muri gereza zavuguruwe, amarerero y’abana yubatswe kuri gereza zicumbikiye abagore, ndetse ikaba yarohereje Abacungagereza 141 mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.
RCS yanagaragarije Minisitiri w’Ubutabera ko yinjiye mu mikoranire n’amahuriro mpuzamahanga yo kugorora nka ACSA na ICPA.
Mu mbogamizi zagaragajwe na RCS, harimo ikibazo cy’ubucucike muri gereza hirya no hino mu gihugu, ingengo y’imari idahagije ukurikije ibikenewe gukorwa, inzobere mu buvuzi no mu zindi nzego zikiri nkeya, amavuriro yo kuri gereza adafite amikoro ahagije, n’ikibazo cy’Abacungagereza bakeya.
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal MARIZAMUNDA, yasabye ko Urwego ayoboye rwakorerwa ubuvugizi ku mbogamizi rwagaragaje, bityo rukazarushaho gusohoza neza inshingano rushinzwe zo kugorora.
Yagize ati ”ku kibazo cy’inzobere haba mu buvuzi n’ahandi, turamutse tutabonye abaje kuba abacungagereza, dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo guha akazi abasivili bakadufasha.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA, yijeje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ko azarukorera ubuvugizi ku mbogamizi rugihura nazo mu gusoza neza inshingano zarwo.
Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi aho bizaba ngombwa kandi tuzakomeza tubiganireho tunabishakira umuti.”
Minisitiri w’Ubutabera yagiriye uruzinduko kuri RCS muri gahunda afite yo gusura ibigo n’inzego bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form