Ndabasaba kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mukabyara abo mushoboye kurera batazabera umutwaro Umuryango n’Igihugu
DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, yabivuze ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza ryaberaga muri Lemigo Hotel kuva kuwa 20 -21 Nzeri 2022, aho yabasabye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kwirinda kubyara abazabera umutwaro umuryango ndetse n’igihugu muri rusange anabasaba kwikuramo imyumvire ko badashoboye nabo bamwizeza impinduka.