URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu magororero yose abarimo barashima Leta y’ubumwe yimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa 13 Mata 2023, abahagororerwa baravuga ko bishimira uko Leta y’ubumwe yimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda iha agaciro abantu bose.

Share this Post

Iyo uganiriye na bamwe mu bagororerwa bakubwira ko, batarahagera mu Igororero batiyumvishaga uburyo wabana n’umuntu wakoze icyaha cya Jenoside warayirokotse, bakumva ko haba hari ibice bibiri bitandukanye bibatandukanya, ariko bagezemo basanze abantu bose bafatwa kimwe ndetse bose bahabwa agaciro Kangana, batitaye ku cyaha wakoze, ahubwo ugahabwa agaciro nk’umunyarwanda wese mu rwego rwo kwirinda ivangura kuko ntakiza cyaryo, byose bigaturuka mu nyigisho zitandukanye ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bugenera abari mu magororero zigahabwa umuntu wese ufunzwe, ahanini zikubiyemo uburere mbonera gihugu, nka gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi zizabagirira akamaro mubuzima bwabo bwose na nyuma yo gusoza ibihano byabo.

Nyirandegeya Mwamini Esperence ni umwe mu bakoze icyaha cya Jenoside ndetse akaba yemera n’uruhare rwibyo yakoze, aravuga ko bitari byoroshye kubana nuwo wahemukiye.

Yagize ati” Ntibyari byoroshye kubana n’abantu wahemukiye, hari igihe hazaga umuntu wakoze icyaha aturutse mu muryango wahemukiye, ariko uko twagendaga tuganira ndetse n’ibiganiro bitandukanye twahabwaga, twagiye twisanzuranaho tugenda duhinduka, ubu tubanye neza ntakibazo ariko cyane bituruka kuri Leta yacu iha agaciro abantu bose nkaho yimakaje gahunda ya Ndi Umunyarwanda, buri wese agahabwa agaciro kamwe n’undi.”

Mazimpaka Olive umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ko bitari byoroshye kubana n’umuntu wakwiciye, ariko uko iminsi yagiye yicuma bakagenda bisanzuranaho.

Yagize ati” Byari bigoye kubana n’uwakwiciye ariko uko iminsi yagiye yicuma biturutse mu biganiro bitandukanye twagiye tubohoka, kuko bageze aho ugasanga nabo baricuza ku byaha bakoze, bakubwira ko nabo iyo basubije amaso inyuma bibaza imbaraga zo kwica mugenzi wawe zaturukaga, kubera imiyoborere yariho icyo gihe, ibyo bigatuma asaba imbabazi uwo yahemukiye mukabana amahoro ntakwishishanya kandi ubona ko hari umusaruro byatanze.”

Nzaramba steven aravuga ko Igihugu cy’u Rwanda gifite ubudasa kuko himakajwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda aribyo bifasha buri wese uri mu Igororero kwiyumva muri mugenzi we.

Yagize ati” Ndababwira ukuri ko Igihugu cyacu gifite ubudasa cyane binyuze muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, iyi Gahunda yafashije abantu bari mu magororero kwiyumvanamo nta vangura, buri wese ahabwa agaciro Kangana na ka mugenzi we ndetse n’ibibagenerwa biba ari bimwe mu rwego rwo kwirinda icyazana amacakubiri, ariko ibi bigaturuka ku buyobozi bwiza bw’igihugu cyacu.”

Bisengimana Elyse nawe aravuga ko imibanire y’abantu bari mu magororero ari nta makemwa nkuko abandi Banyarwanda bose babanye ndetse byakarusho nko muri ibi bihe byo kwibuka usanga buri wese yabigize ibye.

Yagize ati” Mu Igororero usangamo ingeri zose, abakoze Jenoside, abayirokotse, abayihagaritse ndetse n’abavutse nyuma yayo, ariko mubyukuri uburyo bw’imibanire usanga ari ntamakemwa, ibi bituruka ku biganiro bitandukanye duhabwa n’ubuyobozi bw’Igororero, inyigisho z’imiryango itandukanye harimo nka Prison Fellowship, Mvura nkuvure, ndetse n’inyigisho zitandukanye z’amadini n’amatorero zifasha mu isanamitima, bikajyana nuko Leta y’u Rwanda iha agaciro buri wese, tunayishimira uko itwitaho gahunda zigenerwa abandi Banyarwanda natwe itatwibagirwa.”

Ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Igororero rya Nyarugenge, SP Nicole Umwari Murekatete aravuga ko buri mugororwa afite agaciro nk’ak’undi.

Yagize ati” Mu Igororero ntamuntu uruta undi bose bafatwa kimwe, iyo uje gukora igihano cy’icyaha wakoze, bose tubafata kimwe mu rwego rwo kwirinda icyatera umwuka mubi hagati yabo, kandi ubona ko bituma abantu bose bumva ko ntawe usumba undi, urugero nko muri iki gihe cyo kwibuka usanga buriwese yisangamo bakitabira ibiganiro ntagahato kandi ubona ko bituruka muri uko kubaha agakiro kamwe ntavangura.”

Icyumweru cyo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nkuko abandi Banyarwanda bose bagiha agaciro n’abari mu magororero niko biba bimeze gahunda zo kwibuka zikurikizwa uko ziba ziteguye hagendewe ku mabwiriza aba yatanzwe mu gihu hose.

Aba ni abari bitabiriye Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka mu Igororero rya Nyarugenge.

Abakozi b’Umwuga b’Urwego b’Igororero rya Nyarugenge nabo bitabiriye uyu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nkuko bisanzwe habayeho gufata umunota wo kwibuka Inzirakarengane zazize uko zavutse zitagizemo uruhare.

Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku Igororero rya Nyarugenge, SP Nicole Umwari Murekatete yavuze ko mu Igororero abantu bafatwa kimwe.

Ab’igitsinagore nabo bari bitabiriye kuko iri gororero rifite igice cyahariwe kugororerwamo abagore.

Ku Igororero rya Rwamagana nabo basoje icyumweru cyo kwibuka bafata umunota wo Kwibuka Inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakozi b’urwego b’umwuga b’Igororero rya Rwamagana bifatanyije n’Abagororwa mu gusoza icyumweru cy’icyunamo.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form