Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Amakuru Agezweho

Abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bari gutegurwa gusubira mu miryango

Aho bigaragariye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagenda basoza ibihano byabo ariko nyuma bikagaragara ko iyo bageze mu miryango bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo: Ipfunwe,urwikekwe no kwiheza bikomoka ku byaha basize bakoze bituma batitabira gahunda za Leta, Gutakarizwa icyizere, Ihungabana riva ku byaha bakoze bikabaviramo kwimuka ahobari batuye, Kwinangira gusaba imbabazi abo bahemukiye, Amakimbirane mu miryango, Kwibona mu ndorerwamo z’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.

Aba ofisiye 15 ba RCS barangije amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe n’imibanire

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2025, ku Igororero rya Nyarugenge hashojwe amahugurwa amaze iminsi itanu yateguwe na Community Based Sociothelapy (CBSRwanda) ku bufatanye n’ Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora(RCS), agamije kongerera ubumenyi abayobozi n’abakozi bashinzwe igorora ku kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bakozi ariko by’umwihariko ku bagororwa mu rwego rwo gukemura ibibazo mu buryo burambye no gukumira insubiracyaha ku bagororwa barangije ibihano bakatiwe n’inkiko.

Mu myaka 6 gusa, itsinda rya muzika rya RCS rigeze ku rwego rushimishije

Kuva mu mwaka wa 2019 itsinda rya muzika ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS Band) ritangiye, rigeze ku rwego rwo kwakira abayobozi n’abashyitsi b’imena bagana RCS, gususurutsa abantu mu birori n’iminsi mikuru bya RCS, no gutaha ubukwe bw’Abofisiye ba RCS bagasusurutsa abantu hifashishijwe ibikoresho bya muzika bitandukanye kandi bigezweho.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"