URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

GEREZA YA HUYE: Abagororwa barishimira ubumenyi bakura mu amashuli y’imyuga n’ubumenyingiro

Share this Post

Kuwa 06 Gicurasi 2021

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS ruri gukora ibishoboka byose ngo umugororwa agire ubumenyi yunguka kugira ngo bizamufashe kwirinda kongera kwishora mu byaha kandi binamufashe kwihangira umurimo cyangwa guhangana ku isoko ry’umurimo igihe azaba asubiye mu muryango Nyarwanda.

Kuri ubu, RCS ifite gereza eshanu zigishirizwaho imyuga n’ubumenyingiro ari zo Huye, Nyanza, Rwamagana, Nyarugenge na Rubavu, gusa intego ikaba ari uko bizagera kuri gereza zose mu gihugu.

Kuri Gereza ya Huye, abagororwa biga umwuga wo kubaza kandi ni na wo wonyine uboneka kuri iyo TVET center.

Umugororwa wo kuri Gereza ya Huye witwa BIMENYIMANA Emmanuel, avuga ko akimara kuzanwa kugororerwa kuri Gereza ya Huye byamugoye kubyakira, gusa nyuma abona ko hari gahunda nziza yo kwiga imyuga.

Yagize ati “muri Gereza habamo gahunda yo kugorora binyuze mu burezi kandi turayishima cyane nk’abagororwa kuko itwongerera icyizere ko ejo hazaza hazaba heza. Ubu ndishimye kuba ndi umwe mu bagize amahirwe yo gukurikirana amasomo yo kubaza. Mfite gahunda yo kuzakoresha ubumenyi nzavana hano mu kwiteza imbere hamwe n’umuryango wange ndetse n’igihugu muri rusange.”

BIMENYIMANA kandi yashimiye Leta y’u Rwanda na RCS by’umwihariko, yashyizeho iyi gahunda yo kugorora binyuze mu burezi, kuko bifasha abagororwa kuzagira ejo heza igihe bazaba bari gukoresha ubumenyi bahawe nibasoza igihano.

Ushinzwe uburezi no kugorora kuri Gereza ya Huye, SP Fabrice NDAYAMBAJE, yavuze ko amasomo atangwa ku bagororwa aba afite ireme kuko bigishwa n’abarimu bashoboye kandi bakaba bazahabwa impamyabushobozi za WDA.

Abagororwa mirongo itanu (50) ni bo bari gukurikirana amasomo, 25 bakaba biga mbere ya saa sita, abandi 25 bakiga nyuma ya saa sita. Aya masomo azamara amezi atandatu, hakurikireho ikindi kiciro na cyo kiziga amezi atandatu.

No selected post
Contact Form