URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riturutse mu Gihugu cya Jamaica  ryasuye RCS baje kwiga uburyo amadosiye y’abafunzwe acungwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS

Uyumunsi taliki ya 09 Ugushyingo 2022, Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Jamaica, riyobowe na Hon.Mr.Delroy Chuck,QC, MP, Minisitiri w’Ubutabera muri icyo Gihugu, basuye RCS, ku cyicaro Gikuru bakirwa n’Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, CGP Juvenal Marizamunda, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).

CGP Juvenal Marizamunda ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga mu kugorora na za gereza (ICPA)

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda we n’itsinda ryamuherekeje bitabiriye ihuriro mpuzamahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Florida, rihuza ibihugu mu kugorora na za gereza, rizamara iminsi itanu guhera kuwa 23-28 Ukwakira 2022, ni ihuriro rusange riri kuba ku nshuro yaryo ya 24 kuko riba buri mwaka mu gihugu kiba cyaratoranyijwe.