
Abarenga 5,000 mu Igororero rya Rwamagana bagiye guhabwa ubuvuzi bw’amaso
Guhera tariki ya 15 Nyakanga 2025, abagororwa bo mu Igororero rya Rwamagana bari guhabwa ubuvuzi bw’amaso babasanze ku Igororero mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye n’Ibitaro bya Rwamagana na Onesight essilorluxottica foundation.




