Abagore bakora umwuga wo kuboha uduse n’indi mitako itandukanye bavuga ko uyu mwuga ubafitiye akamaro kanini haba mu buryo bw’amafanga ndetse n’ubuzima muri rusange.
Bavuga ko umugororwa wese ukora uyu mwuga adashobora kubura bimwe mu bikoresho nkenerwa n’iyo yaba adasurwa n’imiryango ye. Uwaboshye agaseke wese iyo kagurishijwe ahabwaho 20% y’ayo kagurishijwe andi akagurwamo ibikoresho byo kubohesha utundi. Ibi bifasha uwakaboshye kubona ibikoresho bimwe na bimwe akeneye kandi atabereye umutwaro abo mu muryango we.

Ababoha uduseke baboneka mu byiciro byose , abakuze n’abato bose bisangamo.
Uwisize Francine umwe mu bagororwa uboha uduseke muri iri Gororero avuga ko atari mu buryo bw’amikoro gusa ubu buboshyi bubafashamo, ahubwo bunabafasha mu buryo bw’imitekerereze no kugorora umubiri.
Ati “kuboha uduseke kuri twe bidufatiye runini muri ubu buzima tuba turimo. Iyo twaboshye aka gaseke tubonaho 20% kandi ibikoresho byose ni igororero ribidushakira nta gishoro dusabwa. Ntitujya tubura amavuta yo kwisiga cyangwa isukari kuko ayo dukura muri aka kazi byose arabidukemurira kandi tutagoye imiryango yacu.”
Yakomeje agira ati “Uretse kuba bidufasha mu buryo bw’amikoro, kuboha uduseke bidufasha kugira imitekerereze myiza no kugorora umubiri, kuko iyo twasohotse tukaza hano kuboha, tuba tuganira, bikaturinda kwitekerezaho n’amasaha akicuma ntitumenye uko umunsi wije. Ikindi kandi iyo turi aha n’imibiri yacu iba ikora siporo ku buryo nta ndwara za hato na hato zipfa kudufata.”
Mu Igororero ry’abagore rya Nyamagabe abahagororerwa bakora imyuga itandukanye ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse bikanafasha Igororero na RCS kugera ku ntego yayo yo kugorora umuntu akazarangiza ibihano bye yarahindutse umuturage mwiza.

Abagororwa mu Igororero rya Nyamagabe baboha imitako n’ibindi bikoresho bitandukanye.
