Hari imyuga myinshi itandukanye ushobora kwigira mu Igororero ikazagufasha usubiye muri sosiyete, bitewe nuwo wawukurikiranye neza kandi warinjiyemo mu Igororero utawuzi ndetse ukagufasha kutihugiraho no kuruhuka mu bwonko mu gihe uri kuwukurikirana, urugero ni nk’uturimo duto tw’amaboko abagore bakunda gukora aritwo nko kuboha imitako, kuboha ibiseke, gukora amasaro n’ibindi bitandukanye by’imirimbo bikundwa n’abantu ku masoko kuko akenshi usanga biboneka hake, hari n’indi myuga ihigirwa harimo ubwubatsi, gukora amazi n’amashanyarazi, gusudira, kudoda, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutunganya imisatsi n’iby’ubwiza, bikaba byigwa nta kiguzi cyatswe ubikurikiran.
Iyo uganiriye na bamwe mubari mu magororero baba abagore n’abagabo bakora imirimo y’amaboko, bakubwira ko iyo wiga ibi bintu twavuze haruguru ukoresha ubwonko kugira ngo ubimenye, muri uko gutekereza bigatuma utihugiraho cyangwa ngo utekereze ku bihano uri gukora ukungukiramo ubumenyi ukanaruhura ubwonko. Abagore bo mu Igororero rya Nyamagabe duheruka kuganira batubwiye ko uretse no kuba bibafasha gutuma bakora ibihano byabo banabifitemo inyungu kuko ibyo bakoze bijyanywa ku isoko bikagurishwa ibivuyemo bagahabwaho 20% n’ubuyobozi bw’Igororero bakayifashisha bagura muri bimwe mu bikoresho baba bakeneye muri cantine bidasabye ko bahamagara imiryango.
Mukakomeza Aloysia, umwe mu bagororerwa mu Igororero rya Nyamagabe aravuga ko yaje gufungwa nta mwuga n’umwe azi agazemo yiga kudoda ubu ni umwarimu ufasha abandi.
Yagize ati” Ndatangira nshima Leta yacu kuko ari umubyeyi, ninjiye mu Igororero nta mwuga numwe nzi, ngezemo ngirirwa icyizere ntoranywa mubari bagiye gutangira kwiga umwuga w’ubudozi nkurikirana ayo amasomo, nsoza mubagize amanota meza ubuyobozi bunsaba ko najya mfasha bagenzi banjye bagitangira, ubu ndi umwe mu barimu b’abagororwa bafasha abandi bagitangira kwiga kudoda, mubyukuri umwuga nigiye hano ninsoza ibihano nsubiye mubuzima busanzwe uzafasha kwiteza imbere nteze imbere umuryango wanjye ndetse n’igihugu muri rusange.ubundi uku niko kugorora kwa nyako uha umuntu ubumenyi buzamufasha ntazongere kuba umutwaro kuri Leta.”
Mu Igororero si ahantu habi nkuko benshi baba babitekereza kuko uburenganzira bwa muntu ku bantu barimo burubahirizwa ndetse iyo uhitwaye neza ushobora kuzasoza ibihano byawe hari n’ubumenyi wahungukiye bwagusha kwiteza imbere ndetse ukanagira uruhare mu Iterambere ry’Igihugu.


Uretse kuba bahungukira ubumenyi ibyo bakora iyo bigurishijwe hari 20% babonaho ikabagirira umumaro.

