CG Murenzi yabanje gushimira abagororwa bari muri iri gororero ku myitwarire myiza n’ikinyabupfura bakomeje kugaragaza bitanga icyizere ko bari mu nzira nziza zo kugororoka. Abasaba gukomeza uwo murongo mwiza barimo abibutsa ko bagomba kubahana hagati yabo, birinda icyo ari cyose cyabazanamo umwuka mubi no mu Igororero muri rusange.
Yasabye abagororwa kwirinda kwinjiza ibitemewe byose mu igorororo kuko bishobora guhungabanya umutekano w’igororero ndetse n’uw’igihugu. Yabasobanuye ububi bw’ibitemewe byose kuko haba harimo n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwa muntu. Yaburiye abazagerageza kubyinjiza ko bazabihanirwa cyane ko haba harimo n’ibihanirwa n’amategeko.

Abagororwa bibukijwe ko n’ubwo bagonganye n’amategeko batabaye ibicibwa mu muryango Nyarwanda. Yababwiye ko bakiri Abanyarwanda kandi igihugu kikibakeneyeho umusanzu wabo. Abasaba gukomeza kubahiriza no gukurikira neza gahunda zose zabashyiriweho zijyanye n’igorora ku buryo bazarangiza ibihano byabo barahindutse abaturage beza.
CG Murenzi yijeje abagororwa ko Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ruzakomeza kubaba hafi, buri mugororwa agakora igano yahawe mu mahoro no mu bwisanzure, anabasaba kujya babwira Ubuyobozi bw’Igororero ibibazo bafite hakiri kare kugirango bikurikiranwe imibereho yabo ikomeze kugenda neza.

Abagororwa bishimiye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.

Abagororwa mu Igororero rya Nyamasheke bibutswaga ko bagomba kuzarangiza ibihano barahindutse abaturage beza.

CG Evariste Murenzi yahaye umwanya abagororwa bamugezaho ibitekerezo, ibibazo n’ibyifuzo bafite.