CG Murenzi yibukije abaturage kwirinda amanyanga bakora bakazanira rwihishwa abagororwa ibitemewe birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano w’igororero n’abari hanze yaryo.
Aba baturage bagaragarijwe ingaruka zikomeye zishobora gukomoka kuri telefone itunzwe n’umugororwa, ko bashobora kuzikoresha mu bikorwa by’iterabwoba ku bo basize bakoreye ibyaha, ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’abantu n’uw’igihugu.
Yababwiye ko umuturage cyangwa umugororwa ufatanywe ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose bibujijwe mu igororero abihanirwa kuko binashobora kuvamo icyaha gihanwa n’amategeko.
CG Murenzi yasabye abagororwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga Igororero. Yasobanuriye abaturage bari bari aho ko ushaka kugira icyo azanira umugororwa agihahira muri kantine y’Igororero, kandi ko n’ufite amafaranga yashaka kumusigira yajya ayacisha mu buryo bwashyizweho bwo kuyohereza ku ikoranabuhanga(Mobile Money)bukoreshwa na buri gororero ryose riri mu gihugu.
Abaturage basobaniriwe ibitemewe mu Igororero byose bahabwa n’umwanya batanga ibitekerezo nyuma batangira gusura abantu babo.
Abagororwa ndetse n’abaturage baje kubasura, bemereye Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora ko bafashe icyemezo cyo kureka burundu ibyo bikorwa bitemewe, kuko bumvise ingaruka mbi ziterwa nabyo.


Abagororwa bashimishijwe n’uruzinduko rwa Komiseri Mukuru wa RCS banamwizeza guca burundu ibitemewe mu igororero.