Iki kigo cyiswe ‘Rwamagana Social Reintegration Center’ gitangiranye n’abagororwa 250 b’abagore ariko kikaba kizakomeza kubakwa kuko kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagore n’abago bagera ku 2500. Cyubatswe na Leta ndetse n’inkunga y’abafatanyabikorwa barimo ‘The Stirling Foundation na the Church of Jesus Christ of Latter-day.’

Komiseri mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yasobanuye ko ibindi bigo nk’iki bizakomeza kubakwa mu zindi ntara mu rwego rwo gufasha abagororwa gusubira mu miryango yabo bisanga binyuze muri gahunda zizahatangirwa zirimo “gutyaza no gushyira mu ngiro ubumenyingiro umugororwa yaherewe mu Igororero agatangira kubukoresha hanze y’igororero, kwigishwa kwihangira imirimo no guhuzwa n’abikorera na koperative hakurikijwe ubumenyi buri wese yahawe, guhabwa amasomo y’uburere mboneragihugu no kugezwaho gagunda za Leta zigezweho bikozwe n’abayobozi batandukanye.”
CG Murenzi yongeyeho ko aba bagororwa “bazahabwa inyigisho z’ubujyanama ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe n’imibanire n’abandi, guhuzwa n’imiryango y’abo bakoreye ibyaha mu rwego rwo kubasaba imbabazi no kwiyunga, gutanga ubuhamya ku bubi bw’icyaha, ndetse no guhuzwa n’imiryango yabo aho bazajya bajya gusura imiryango iwabo.”
Mu Ijambo rya Minisitiri Biruta yashimiye abaterankunga b’iki gikorwa ndetse aha n’impanuro abagororwa baje muri iki kigo. Yagize ati “icyo mbasaba nuko iyi gahunda mwateguriwe muzayikoresha neza mwitegura gusubira mu miryango yanyu, ntabwo twifuza ko abanyuze mu Igororero tuzongera kubabona bagarutse.”

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Dr. Vincent Biruta.
Abaterankunga b’icyi gikorwa barimo ‘The Stirling Foundation na the Church of Jesus Christ of Latter-day’ bashimiye Minisiteri y’umutekano mu Gihugu na RCS kuba baratanze icyerekezo cyatumye iki gikorwa kigenda neza kandi ko batewe ishema na gahunda zizajya zikorerwa muri iki kigo ko zizabafasha abagororwa kongera kugira indangagaciro no kugarurirwa icyizere mu muryango nyarwanda.
Icyiciro kirangiye ni icya mbere gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 1,251,053,619 hakazakurikiraho icyiciro cya Kabiri n’icya gatatu bizatwara andi angana na 3,642,082,421Frw.


