Ni Ihuriro ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) ku bufatanye na UNDP ku nsanganyamatsiko igira iti, “kwihesha agaciro mu Isi y’ikoranabuhanga: guteza imbere ubunyamwuga no gushimangira ihame ry’uburinganire.”
Minisitiri Biruta yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima n’iterambere ry’igihugu, kandi asaba ko abagore bakoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere umwuga wabo no gufasha igihugu, ati “Iki ni cyo gihe nyacyo cyo kumenya ikoranabuhanga no kuribyaza umusaruro mu kongera ireme n’umusaruro w’akazi kacu.” Yanasabye ko hashyirwaho gahunda yihariye yo gutegurira abagore amahugurwa mu ikoranabuhanga kugira ngo hatabaho gusigara inyuma mu isi irimo guhinduka vuba.

Dr. Vincent Biruta, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu yijeje ubufasha mu guteza imbere uburinganire mu Igorora.
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yashimangiye ko RCS yateye intambwe mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko abagore bamaze kugera ku kigero cya 28.5% mu bakozi ba RCS, intego ikaba ari kugera hejuru ya 30% nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Yavuze ko kugera ku burenganzira bungana bisaba ubufatanye bw’abagabo n’abagore, kandi ko abagore bagomba kugaragara mu buyobozi no gufata iya mbere. Yashimangiye ko iri huriro ryari ryateguwe kugira ngo abagore bagire umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umwuga wabo no guhangana n’ibibazo bahura na byo buri munsi.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yemeza ko umubare w’abagore n’abakobwa bashinzwe Igorora uzakomeza kuzamurwa.
Fatmata Lovetta Sesay, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, yashimiye RCS aho igeze mu rugendo rwo guharanira uburinganire mu kazi, ariko asaba gukomeza gushyira imbaraga mu kurengera abagore no kubaha ubumenyi bwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku ikoranabuhanga.

Fatmata Lovetta Sesay, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda.
Mu biganiro byo gusoza iri huriro, Dr. Murangira Thierry yasabye abagore ba RCS kugira imyitwarire iboneye ku mbuga nkoranyambaga, abibutsa ko imbuga nkoranyambaga ari “inkota y’amugi abiri” ishobora kubaka cyangwa gusenya bitewe n’uko ikoreshwa. Yagize ati: “Ni ngombwa kwiyubaha, kurinda isura y’urwego mukorera, kurinda ubuzima bwite bwanyu ndetse n’icyubahiro cya muntu mu buryo mukoreshamo ikoranabuhanga.”
Iri huriro ryitezweho guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye muri RCS, kunoza imikorere y’abagore bakora muri uru rwego, no kubarinda ingaruka z’ihohoterwa rikorwa binyuze kuri murandasi.


