Mu mwanya yamaranye nabo yabijeje ubufatanye ababwira ko nta muntu ntumwe atazaha umwanya kandi ko nibagaragaza imyitwarire myiza imikoranire izarushaho kugenda neza.
Yagize ati”Ndagira ngo mbabwire ko nimwitwara neza mukagaragaza ko mwubaha ababayobora ko tuzafatanya ibibazo byose tukagerageza kubikemura, iyo hari imikoranire myiza ntacyananirana kuko haba hari ubufatanye kandi mugufatanya ntakintu kidashoboka, ndabasaba kugaragaza imyitwarire myiza ubundi ibibazo byose bihari tukabiha umurongo kandi ndabizeza ko nta kizananirana turikumwe, ndabasaba ko mubyo mukora byose mwarangwa n’ubunyangamugayo kuko ziri mundangagaciro ziranga Umunyarwanda.”
Mu igororero umuntu ashobora kuba yagira ikibazo runaka nkuko n’undi wese yakigira ari hanze nko gukenera ibintu runaka byamufasha mubuzima arimo kuko no mu Igororero ubuzima burakomeza, ariho ubuyobozi bugaragarira bagakemura ibyo bibazo, kuko umuntu ashobora kurwara agakenera ubuvuzi, agakenera ibikoresho by’isuku ibyo kurya biturutse hanze bitewe n’ubushobozi bw’umuntu ubuyobozi bukamufasha kubona ibyo akeneye ndetse kenshi bakanakenera no kuvugana n’imiryango yabo ibyo byose bisaba ubuyobozi.
Igororero rya Rwamagana riherereye mu Ntara y’iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, rikaba rigororerwamo abagabo gusa, baba barakoze ibyaha bitandukanye bakaza gusoreza ibihano byabo muri iryo gororero kuko baba barabihamijwe inkiko zikagena ko ariho basoreza ibihano, mu rwego rwo gushyira mubikorwa ibyemezo byazo.