Muri uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri Perezida William Ruto, ari kugirira mu Rwanda rusize hasinywe amasezerano atandukanye ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye no kugorora, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative hamwe n’izindi ngeri zitandukanye, azafasha ibihugu byombi kugenda byungukiranaho byinshi mu mikoranire ndetse no kwagura umubano.
Aya masezerano yasinywe azafasha impande zombi mu kurushaho kwigiranaho icyo Igihugu kimwe kirusha ikindi bityo kigisangize ubwo bumenyi, nk’aho mu magororero yo mu Rwanda bageze kure mu kurengera ibidukikije hakoreshwa Biogaz nta nkwi zigikoreshwa.
Amasezerano yasinywe harimo nay’uy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora
Nyuma y’isinywa ry’amasezerano habayeho gufata ifoto y’urwibutso.