Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe Komiseri Anthony Manjubu Mokento n’itsinda bazanye baharekejwe na Komiseri mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, basuye Minisiteri y’umutekano mu gihugu, basura Urwibutso rwa Jenoside yakorerewe Abatutsi ku Gisozi, bakomereza ku Ngoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside n’uburyo abanyarwanda bagize ubutwari bakayihagarika.
Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Gasana uyoboye Minisiteri y’umutekano mu Gihugu, baganiriye kubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi muri serivisi yo kugorora abantu bafunzwe, bazasobanurirwa gahunda zitandukanye zikorwa munzira yo kugorora abakoze ibyaha bari mumagororero atandukanye mu rwego rwo kubategura gusubira mubuzima busanzwe bakazasoza ibihano bahawe n’inkiko barahindutse ari abaturage beza biteza imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu minsi bazamara mu Rwanda bazasura ahantu hatandukanye, harimo Igororero rya Nyarugenge, umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge mu Bugesera, hakiyongeraho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’ingoro y’amateka yoguhagarika Jenoside basuye uyumunsi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/Botswana-gisozi-2-1024x868.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/Botswana-gisozi-3JPG-1-1024x656.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/Botswana-gisozi-5JPG-1024x684.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/botswana-par4JPG-1024x657.jpg)