Ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Kuri uyu wa 11 Mata 2022, Hon. Bamporiki Eduard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yaganirije abacungagereza ku Butatu bwarangaga Abanyarwanda mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ikiganiro cyari kigenewe abacungagereza bakora ku cyicyaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, nkuko kwibuka byakozwe hose mu karare ka Kicukiro Hon.Bamporiki niwe wari umushyitsi mukuru kuri uyu munsi, wanatanze ikiganiro kirebana nuko mbere abanyarwanda bari babanye neza bakaza gutandukanwa n’amacakubiri y’abakoroni bikarangira babaciyemo ibice, bituma havuka amoko yakomeje gutuma urwango n’amacakubiri bizamuka, bikageza igihugu ku mahano yakigwiriye ariyo Jenoside igahitana imbaga y’abatutsi basaga miliyoni bazize uko baremwe.
Hon. Bamporiki yaganirije abacungagereza uko ingengabitekerezo ya Jenoside yaje mu Rwanda, nuko yarugejeje kuri Jenonside yahitanye imbaga y’abatutsi anabasaba kuyihashya burundu.
Yagize ati” Ubundi mu mateka y’Abanyarwanda babaga baratojwe ko nta kintu cyaruta U Rwanda, Umukuru wacyo n’Abanyarwanda bigatuma babitora bakiri bato bikanabakomezamo indangagaciro z’Ubumwe n’urukundo rwo gukunda Igihugu n’abanyarwanda bose, bigatuma kandi barushaho kukirinda bafatanije, u Rwanda rugakomeza kugwiza ibigwi n’igitinyiro tukanazirikana Ubutatu bwarangaga Abanyarwanda aribwo: Igihugu(u Rwanda),Umukuru wacyo na Rubanda(Abanyarwanda).”
Yakomeje agira ati”Abacungagereza mufite inshingano ikomeye yo kugorora abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bityo rero tuzakomeza gufatanya kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside iranduke burundu no mu mfungwa n’abagororwa bagororerwa muri za gereza zose kuko hari benshi bakoze icyaha cya Jenoside, bityo u Rwanda ruberwe n’Abanyarwanda, Jenoside ntizasubire ukundi .”
Komiseri Mukuru wa RCS CG Juvenal Marizamunda yashimiye Hon. Bamporiki ikiganiro gicukumbuye yabagejejeho kibumbatiye amateka N’indagagaciro z’Ubunyarwanda.
Yagize ati” twishimiye ikiganiro mwaduhaye gicukumbuye kandi kibumbatiye amateka y’igihugu ndetse n’indangagaciro z’ubunyarwanda mwagejeje ku Bacungagereza kandi ndabizeza ko RCS ikataje mu rugamba rwo kurandura no guhashya Burundu Jenoside n’ingengabitekerezo yayo nkuko igihugu cyose kiri muri iyo nkundura yo kuyihashya.”
Kugeza ubu, muri gereza zose zo mu Rwanda ndetse no mu ngando za TIG ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 birakorwa nk’uko biri gukorwa mu Gihugu hose.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0239_29dfcc5b67-1.jpg)
Komiseri Mukuru wa RCS CG Juvenal Marizamunda arikumwe na Hon.Bamporiki Eduard na Komiseri ushinzwe umusaruro muri RCS CP Peter Kagarama.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0124_5f382ae2b1-1.jpg)
Komiseri Mukuru wa RCS CG Juvenal Marizamunda yashimye ikiganiro cyatanzwe na Hon.Bamporiki
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0133_ed0fc786c0-1.jpg)
ACP Alex Bahizi Kimenyi Umuyobozi wa RCS ushinzwe Imari n’Abakozi
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_PELLY_G_35301d5ec7.jpg)
Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya niwe wari uyoboye ibiganiro.
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0139_a166d3663b-1.jpg)
Ibiganiro byitabiriwe n’Abacungarereza bo mu nzego z’amapeti atandukanye
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0162_934b365afb-1.jpg)
SP Francine Mugwaneza Ukora mu ishami ry’Ubugenzuzi akurikiye ikiganiro
![](https://new.rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2022/04/csm_541A0167_316e04ea2b-1.jpg)
Abacungagereza bishimiye ikiganiro bagejejweho na Hon. Bamporiki