URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abacungagereza basoje amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe

Share this Post

Kuri uyu wa 01Mata 2022, Kuri Nobleza Hotel, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, ku bufatanye n’imiryango ya Fondation DiDe, Interpeace na Prison Fellowship Rwanda, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera Abacungagereza ubushobozi kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Abacungarezaza bahuguwe ni abo mu mashami y’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa n’uburenganzirabwamuntu, aho bongerewe ubumenyi butandukanye burimo uko bazafasha imfungwa n’abagororwa baba bagaragarwaho n’indwara zo mu mutwe ndetse no kubafasha babategura mbere yo gusubira mu miryango yabo igihe barangije ibihano baba barakatiwe.

ACP Alex Bahizi Kimenyi, Umuyobozi muri RCS ushinzwe imari n’abakozi wari uhagarariye Komiseri Mukuru mu gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro yashimiye abafatanyabikorwa ba RCS ibufatanye bwiza maze asaba Abacungagereza bahuguwe gushyira mu ngiro ubumenyi bungutse kugirango barusheho guteza imbere imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa.

Yagize ati” Turashimira abafatanyabikorwa bacu ubufatanye bwiza n’aya mahugurwa y’ingirakamaro, kandi abahuguwe mwese ndabasaba gushyira mu ngiro ubumenyi mwahawe kugira ngo turusheho gufasha imfungwa n’abagororwa bagaragarwaho n’indwara zo mu mutwe mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano yo kugorora.”

Ntwari Jean Paul, Umuhuzabikorwa wa Prison fellowship yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamoro cyane cyane ku bagororwa bafite indwara zo mu mutwe baba baratewe no kutiyakira kubera ingaruka z’ibyaha baba barakoze cyane cyane icyaha cya Genocide yakorewe Abatutsi 1994.

SP Epaphrodis Nsengiyumva, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yagize ati” Muri aya mahugurwa ntungukiyemo inyigisho z’uko waganiriza Imfungwa n’abagororwa ukamenya uko nubuzima bwabo bwo mu mutwe uko buhagaze bityo ukarushaho no kumenya uko ukwiye kubafasha bitewe n’inzego zitandukanye bariho mu bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

AIP Vestine Muziranenge, ushinzwe imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa kuri gereza ya Muhanga nawe wari witabiriye amahugurwa yagize ati” Imfungwa n’abagororwa tubana umunsi ku munsi usanga bafite ibibazo bigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ubumenyi twahawe buzarushaho kudufasha kubitaho mu rwego rw’imibanire no kubaganiriza mu buryo butuma bagenda barushaho kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe no kurwanya indwara zo mu mutwe bahura nazo bitewe n’ibyaha  baba barakoze.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abacungagereza 32 bo mu mashami y’Uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa, biteganijwe ko azakomeza gutangwa mu rwego rwo kongerera Abacungagereza ubushobozi bwo kwita ku buzima bwo mutwe bw’imfungwa n’abagororwa.   

No selected post
Contact Form