Ibi babivugiye mu muhango wo guha impamyabumenyi abagororwa bakuze 250 ba Gereza ya Muhanga, bari basoje amasomo yo gusoma, kwandika ndetse no kubara kuri uyu wa gatatu kuwa 23 Werurwe 2022, bishimira ko bungutse byinshi batari biteze kuko batumvaga ko hari ikintu kizima wakura muri gereza.
Nsanzabaganwa Theogene umugororwa kuri gereza ya Muhanga, ubana n’ubumuga bw’ingingo, yahawe impamyabumenyi igaragaza ko asoje ayo masomo yishimiye ubumenyi yahawe ari muri Gereza.
Yagize ati:”mbana n’ubumuga bw’ingingo kuko mfite akaboko kamwe, ndi mu bahawe impamyabumenyi yuko nize gusoma, kwandika ndetse no kubara, ntibyari byoroshye kwiga mfite akaboko kamwe gusa narabikoze, nzi kwandika neza , gusoma ndetse no kubara, ndishimye cyane kuko naje gufungwa ntarigeze nkandagira mu ishuri ariko kugeza ubu nakwiyandikira ibaruwa ndetse nkanayisomera ni iby’igiciro cyinshi kuri njye.”
Umuhoza Justine umugororwa kuri gereza ya Muhanga nawe avuga ko ashimishijwe n’ubumenyi yahawe aribwo gusoma no kwandika no kubara.
Yagize ati:” ndishimye cyane kuko mubuzima sinigeze ngira amahirwe yo kwiga ariko ngeze muri gereza narayabonye, mubyukuri ibi bizamfasha no kwita ku bana banjye mbafasha gusubira mu masomo yabo yo kwishuri kuko mbere sinabashaga kubafasha kuko nta bumenyi narimfite.”
Musabyimana Etienne umwe mu bagororwa wigisha bagenzi be avuga ko kwigisha abantu bakuze bitoroshye ariko ko binoroshye nanone kuko habaho kuganira.
Yagize ati:” kwigisha abakuze biragora kuko umuntu ukuze aba yaraciye muri byinshi kubimukuramo kugirango atangire kwiga guhera hasi biragoye, ariko turagerageza tukagera ku ntego dufatanyije n’ubuyobozi bwa gereza ari nabwo bubaha ibikoresho ndetse iyo basoje icyo cyiciro tunabigisha indimi mpuzamahanga.”
Ushinzwe amasomo kuri gereza ya Muhanga CPL Nkurunziza Pascal, aravuga ko amasomo batanga ari ay’igihe kingana n’amezi atandatu.
Yagize ati:” amasomo dutanga ni ay’amezi atandatu, batangira biga gusoma, kwandika ndetse no kubara basoza ayo masomo bagahabwa impamyabumenyi ko basoje ayo masomo baba batararangiza ibihano bagakomeza no mu ndimi mpuzamahanga.”
Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga SSP Jean Pierre Olivier Bazambanza , aravuga ko uburezi buri muri ntego z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.
Yagize ati:” iyo umugororwa yinjiye muri gereza tumumenyesha gahunda za Gereza, ari naho dusaba abakeneye kwiga biyandikisha hakavamo abakeneye guhabwa ubwo bufasha, iyo bamaze gutoranywa bahabwa ibikoresho bagatangira kwiga mu gihe cy’amezi atandatu ndetse abatabashije gutsinda bagasubiramo kugeza bageze ku rwego rwiza bagahabwa impamyabumenyi.”
Akomeza avuga ko bagira abafatanyabikorwa barimo n’inzego zibanze nk’akarere kuko Leta y’u Rwanda yihaye gahunda y’ubumenyi kuri bose ndetse hakazamo na REB kuko ariyo itanga izo mpamyabumenyi, ibi biri mu burenganzira umugororwa yemererwa bijyanye n’amategeko mpuzamahanga ya Mandela (Mandela RULES) cyane mu ngingo ya 4 ivuga ko umugororwa ashobora kongererwa ubumenyi n’urwego cyangwa we ku giti cye, ibi kandi binatuma Imfungwa n’abagororwa gufunguka mu bwonko ndetse bikanarinda insubiracyaha kuko benshi baba barakoze icyaha biturutse ku bujiji.”
Abasoje amasomo yibanze yo gusoma, kwandika ndetse no kubara bagahabwa impamyabumenyi ni abagabo 190 n’abagore 60, bashobora no gukomeza andi masomo y’imyuga atangirwa kuri gereza bagakomeza kwiga n’indimi mpuzamahanga.