RWANDA CORRECTIONAL SERVICE

Justice, Correction, Safety, and Production

Justice, Correction, Safety, and Production

ITSINDA RY’ABAGANGA BATURITSE KUKICARO GIKURU CYA RCS HEAD QUARTER (Kigali) BAKOZE IGIKORWA CYO GUPIMA BODY MASS INDEX IMFUNGWA N’ABAGORORWA BA GEREZA YA NYAMAGABE BAHAGARARIWE NA IP Olivier NDABARAMIYE

Share This Post

None kuwa 20/09/2018 Ku bufatanye bw’Urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa na CICR kuri Gereza ya Nyamagabe habereye igikorwa cyo gupima  Imfungwa n’Abagororwa 

Gereza ya Nyamagabe ifite  Imfungwa n’Abagororwa 1858 harimo abaregwa icya Genocide n’abibyaha  bisanzwe.

Gereza ya Nyamagabe ifungiyemo  abagabo  187, abandi basigaye bagera 1671 ni  abagore.

Muri Rusange hazaba hapimwa  ;ibiro,uburebure,ububyimbe bw’amaguru,kubyibuha bikabije cyane.

                        Tutilaire wivuriro rya Gereza ya Nyamagabe (MUHIRE Nzubaha).

Umuyobozi  w’ivuriro rya Gereza  ya Nyamagabe  yadutangarije  ko  iki gikorwa cyo gupima BMI arukugirago harebwe ko n’Amfungwa cyangwa umugororwa ufite ikibazo kimirire mibi. 

Kandi  atubwira  ko  iki gikorwa  kireba buri mugororwa  wese, ndetse ko ari ingira kamaro kuko harimo Imfungwa N’abagororwa bashaje kandi  bafite  integer nke cyane ko ari byiza kubakurikirana no kubuzima bwabo muri Rusange bagakorerwa  isuzumwa ry’umubiri.

Yakomeje  atubwira  ko  nihamara gupimwa hazakorwa isesengura  imibare ivuyemo  ikoherezwa kuri RCS head quarter abazaba bagaragaweho  na BMI iri heju RCS Head quarter  izashaka ubushobozi  cyangwa  abatera  ngunga  kugirango habe hakurwaho icyo kibazo kijyanye nimirire mibi.

Twavuganye n’umugororwa uhagarariye abandi  Kuri  Gereza ya Nyamagabe  adutangariza ko banejejwe nigikorwa  Leta iba yabatekerereje ko ari kiza kandi bagishimira umuyobozi  w’urwego Rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Aabagororwa CG George RWIGAMBA kandi ko by’umwihariko banashimira nyakubahwa purezida wa Repuburika y’Urwanda Paul KAGAME uburyo babitaho.

Yakomeje  asaba  ubuyobozi  bwa  RCS  gukomeza  kubakorera  ubuvugizi  kubagororwa  bazaba bagaragaweho n’imirire mibi.

                         AIP J.MUKAGASANA arimo gufata uburebure bw’umugororwa wa Gereza ya Nyamagabe