Mu gusoza aya mahugurwa CGP Evariste Murenzi, yashimiye UNITAR kubufatanye bafitanye bwo guhugura abarimu bazahugura abakozi ba RCS bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.
Yagize ati” Ndabashimira kubw’umusanzu wanyu ku mahugurwa mwahaye abarimu bazahugura abandi bakozi baba bategereje kujya mubutumwa bw’amahoro mubihugu birimo umutekano muke bategurwa kinyamwuga, nkongera kubashimira kandi uburyo bufatika bw’amafaranga yakoreshejwe muri aya mahugurwa, ni ibyigiciro gikomeye, ubumenyi mwabahaye buzabafasha gutoza abandi ibijyanye nuko bazitwara bageze mu bihugu boherejwemo babakesha ibizamini bitandukanye.”
Yasoje abashimira ubufatanye bafitanye nk’u Rwanda murugamba rwo guharanira ko amahoro yagaruka ku isi, anavuga ko RCS, izakomeza gutanga umusanzu wayo aho bishoboka kugira ngo amahoro n’umutekano bikomeze bibungabungwe.
Ni amahugurwa yari amaze iminsi 10 yatangiye kuwa 09 asozwa 20 Ukwakira 2023, akaba yahabwa abarimu bazahugura abakozi ba RCS bitegura kujya mubutumwa bw’amahoro mu bihugu birimo umutekano aho aribo bazajya babanza kubahugura bakanabakoreha ibizamini ababitsinze bakabona gukora ikindi kizamini gitegurwa n’itsinda ry’umuryango w’abibumbye.