Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Slider

Abagororwa bajya mu bikorwa nyongeramusaruro bishimira ko bibafasha mu buryo bw’amikoro no kugira ubuzima buzira umuze

Abagororerwa ku Igororero rya Huye basohoka mu kazi mu bikorwa nyongeramusaruro, bavuga ko n’ubwo ibikorwa bakoramo bibafasha mu buryo bw’amikoro kuko bahabwa amafranga akomoka ku nyungu binjije; binabafasha mu buryo bw’ubuzima kuko baboneraho gukoresha ingingo z’umubiri wabo bityo bikabarinda indwara nyinshi zitandukanye zikomoka ku kuguhora wicaye udakoresha umubiri

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya yashimye ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya (NCS) Raphael T. Hamunyela n’itsinda bazanye bari kumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi basuye Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025. Hasuwe ibikorwa bitandukanye by’Igororero bifasha mu gucunga umutekano w’abantu bafunzwe n’abagororwa n’ibibafasha mu bikorwa byo kugorora.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igorora muri Namibia yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibia Raphael Tuhafeni Hamunyela n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gutsura umubano n’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS); uyu munsi kuwa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025 basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, basonaruriwa amateka yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"