Abanya Botswana basuye RCS basobanurirwa uburyo bwo gucunga dosiye z’abafunzwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS
Itsinda ry’abashyitsi riturutse mu gihugu cya Botswana, riyobowe na Hon.Justice Mthomiwa Perezida w’Urukiko rwa Maun High court, uyu munsi kuwa 28 Ukwakira 2022, basuye icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’uru rwego, DCGP Rose Muhisoni, baganira ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe Integrated Electronic Case Management System (IECMS).