Abagore bagororerwa mu magororero atandukanye mu gihugu, bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, bishimira uburyo abagore bitabwaho muri gahunda zose uburenganzira bwabo bukubahirizwa, aho abayobozi batandukanye muturere turimo amagororero arimo abo bagore baje kwifatanya n’abo bagore mukwizihiza umunsi mpuzamahanga murwego rwo kubereka ko nabo ari abaturage igihugu giha agaciro nkuko giha agaciro abandi baturage bose.
Amagororero arimo abagore mu gihugu ni 5 ariyo Igororero rya Ngoma nirya Nyamagabe agororerwamo abagore gusa, hakaza Nyarugenge na Musanze harimo ibice bibiri icy’abagabo n’icy’abagore hakiyongeraho Igororero ry’abana rya Nyagatare rigororerwamo abana naho hari ib’ibitsina byombi.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/women-day-1024x768.jpeg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/03/Women-day.1.jpeg)