Icyumweru cyahariwe kwibuka cyatangiye mu mwaka wa 1994, nyuma yuko ingabo za RPA, zari zimaze guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi yahitanye inzirakarengane z’abatutsi basaga miliyoni, nibwo guhera icyo gihe hahise hashyirwaho icyumweru cyahariwe kwibuka burimwaka hashyirwaho guhera ku Itariki ya 07 Mata buri mwaka kuko aribyo Jenoside yatangiye kumugaragaro umunsi uwari perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana indege yari arimo yari imaze gukora impanuka akayigwamo.
Muri icyo cyumweru hari ibiganiro bitandukanye bitangwa, harimo n’ibitangwa n’inzego zitandukanye ziturutse buyobozi bwite bwa Leta, ibitangwa n’ubuyobozi bw’igororero ndetse na bamwe mu bagorororwa ubwabo kandi hakaba n’umwanya w’ubuhamya kuko hari benshi mu bagize uruhare muri Jenoside bemera uruhare rwabo bagasaba imbabazi kandi bari barinangiye bamwe bakanerekana aho imibiri yabo bishe batari barerekanye, nkuko abo mu Igororero rya Rwamagana hari abemeye gutanga amakuru y’imibiri atarashyingurwa mu cyubahiro bagasaba ubuyobozi ko bajya kuyerekana igashyingurwa mu cyubahiro.
Uyumunsi abari mumagororero yose basoje icyumweru cyo kwibuka ariko bikaba bizakomeza mu minsi 100 nkuko biba biteganyijwe, inyigisho zijyanye no kwibuka bikomeza gukorwa.

