Ni umwiherero uri kuba ku nshuro ya kane ufite insanganyamatsiko igira iti:” kongerera abushobozi abakozi b’umwuga b’abagore ni umusanzu ku kubaka urwego rwo kugorora.”
Mu gutangiza uyu mwiherero CGP Evariste Murenzi, Komiseri mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, yavuze ko guha ubushobozi abakozi b’umwuga b’abagore ni izingiro ry’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati” uyu mwiherero ni ingenzi ku bakozi b’umwuga b’abagore ba RCS, ndagirango mbabwire ko iyo umugore yongerewe ubushobozi biba ari izingiro ry’iterambere ry’Igihugu, akaba ariyo mpamvu twapanze uyu mwiherero kugira ngo tuganire ku iterambere ryanyu n’uburyo mwajya mukora akazi kinyamwuga, ndabasaba kuza kwisanzura uyu mwanya mubonye mukawukoresha neza ibyo muri bwigiremo bikazababera impamba mu kazi kanyu ka burimunsi.”
Umuyobozi wa Rwanda bridge to Justice, John Bosco Bugingo, inzego z’ubutabera bakorana umunsi kumunsi aho batanga ubujyanama butandukanye.
Yagize ati” inzego z’ubutabera turakorana umunsi kumunsi, mu gihe tumaze dukorana n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, twagiye tuganira ku mikorere y’akazi itandukanye cyane mu bujyanama mu butabera ndetse tukanatanga ubufasha muby’amategeko kubaturage, kubakira ubushobozi abagore bakora umwuga wo kugorora ni ingenzi cyane kuko bibafasha mu gutunganya akazi kabo neza.”
Umushyitsi Mukuru watangije uyu mwiherero yari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano waje uhagarariye minisitiri, Sesonga Benjamin, yavuze ko kongerera ubushobozi umugore mu kazi ari ngombwa kandi ko bizakomeza gukorwa.
Yagize ati “ kubakira ubushobozi abakozi ni ingenzi, nubwo uyumunsi uyu mwiherero ureba abagore gusa ariko ntibivuze ko aribo bahabwa ubushobozi gusa, ariko abagore ahantu hose murabizi ko bagira inshingano nyinshi zituma bakunda guhura n’imbogamizi bigatuma akazi kabo katagenda neza, muri uyu mwiherero uba ari umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse hakanarebwa uburyo zimwe mu mbogamizi bahura nazo zakemurwa tuzakomeza kububakira ubushobozi muburyo bwose kugirango akazi karusheho kugenda neza.”
Ni umwiherero w’abakozi b’umwuga b’abagore bakora akazi ko kugorora, bakaba baturutse impande zose mu gihugu, aho bari buganire ku iterambere ry’umugore mukazi ka burimunsi n’imbogamizi bahura nazo mukazi n’uburya n’uburyo zakemurwa.
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/wc-3-1024x506.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/w-c-8-1024x674.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/wc-7-1024x823.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/wc-4-1024x826.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/Bugingo-1-905x1024.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/w-c-9-1024x682.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/w-c-10-1024x682.jpg)
![](https://rcs.gov.rw/wp-content/uploads/2024/02/wc-group-1024x465.jpg)