
NCHR yatangije uruzinduko rwo kugenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero yose mu Gihugu
Kuva ku wa 16 Kamena 2025, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yatangije igikorwa ngarukamwaka cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburenganzira bwa muntu mu magororero yo mu Rwanda. Ni gahunda yatangiriye ku Magororero ya Nyarugenge, Huye na Bugesera, ariko ikazakomereza no mu yandi Magororero yose.




