Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riturutse mu Gihugu cya Lesotho ryasuye RCS, basobanurirwa byinshi ku mikorere y’urwego n’uburyo bategura abagiye gusoza ibihano

Mu gitondo cy’uyumunsi taliki ya 11 Kamena 2025, Itsinda riturutse mu Gihugu cya Lesotho ryasuye urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, basobanurirwa byinshi ku mikorere y’Urwego, cyane ku gutegura abitegura gusoza ibihano basubira mu buzima busanzwe n’ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu butabera.

Share this Post

Abashyitsi basobanuje byinshi ku mikorere y’ibintu byinshi bari bamaze kubwirwa uburyo bikorwa cyane ku buryo hategurwa abarihafi gusoza ibihano bitegura gusubira mu miryango yabo, aho bahabwa ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere bageze muri sosiyete yo hanze kuko ubumenyi babonera mu Igororero buba buri kurwego nkurwo abandi bose biga imyuga bahabwa ndetse bakanahabwa impamyabushobozi yibyo bize.

Basobanuriwe kandi imikorere y’ikoranabuhanga rya IECMS, risangiwe n’abakora mu nzego z’ubutabera mu gukurikirana dosiye y’umuntu ukeneye ubutabera bidasabye ko ufata umwanya ukajya kuyishaka, basobanurirwa kandi ku buryo bwo kuburana hakoreshejwe ihuzanzira bidasabye ko uburana agera ku rukiko ahubwo bikabera aho ari kandi iburanisha rikagenda neza.

Bashimiye u Rwanda ku buryo bakomeje gukataza mu ikoranabuhanga, ndetse nabo bavuga ko ibyo bigeye muri uru ruzinduko bahungukiye byinshi bizatuma nabo bagira icyo bakora mu guteza imbere ubutabera iwabo.

Itsinda ryaturutse mu bwami bwa Lesotho bwashimye iterambere u Rwanda rugezeho mu butabera.
Basobanuriwe byinshi muri serivise zitandukanye hibandwa ku gutegura abagiye gusoza ibihano basubira mumiryango yabo.
Mbere yo gusoza uruzinduko bagiriye muri RCS bafashe ifoto y’urwibutso.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form