Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Kuri Pantekote Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yatuye igitambo cya misa mu Igororero rya Huye

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, taliki ya 08 Kamena 2025 umunsi wa pantekote, yatuye igitambo cya Misa mu Igororero rya Huye aho yari aherekejwe n’abapadiri 07 n’ababikira 09 atanga amasakaramentu atandukanye.

Share this Post

Abapadiri n’ababikira bari baherekeje Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare ni abo bafatanya umurimo w’iyogezabutumwa muri iyo Diyosezi, murwego rwo gutuma inkuru z’ubutumwa bwamamaza ubutumwa bwiza bw’inkuru nziza ya Kristo witanze kugira ngo acungure abanyabyaha, abihaye Imana nibo bagira uruhare mugutuma ubwo butumwa bwiza bukomeza kwamamara mu bantu benshi, aho banatanga amasakaramentu atandukanye aba afite ibyo asobanuye mu myemerere.

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yifurije abagororwa bo mu Igororero rya Huye umunsi mwiza wa Pantekote anabasobanurira icyo uwo munsi uvuze mu myemerere, ababwira ko ariwo munsi Musa yahereweho amategeko 10 agomba kugenga ubwoko bw’Imana ndetse ko ari nabwo Roho Mutagatifu yahawe intumwa aho bari bateraniye basenga bagatangira kuvuga mu ndimi zitandukanye bigahindura uburyo bw’imyemerere kuko bari babonye izindi mbaraga zidasanzwe.  

Muri iki gitambo Umushumba yatanze isalamentu rya Batisumu ku bagororwa 09, iryo gukomezwa rihabwa abagororwa 15, atanga kandi n’impano ya Bibiliya ntagatifu 39 zigenewe imiryangoremezo ibarizwa mu Igororero rya Huye zibafasha gusoma Ijambo ry’Imana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yatanze amasakaramentu atandukanye ku bagororwa bo mu Igororero rya Huye, anabasobanurira icyo umunsi wa Pantekote uvuze mu myemerere.
No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form