Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Hon. Nyirahabimana yasabye abana bari mu Igororero rya Nyagatare gukomeza kugira intego mu buzima

Uyu munsi tariki ya 3 Kamena 2025, ku Igororero ry’abana rya Nyagatare basuwe na Hon. Nyirahabimana Soline, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda ari kumwe na Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) baganira n’abana bahagororerwa.

Share this Post

Hon Soline yagaragarijwe ishusho rusange y’uko Igororero rikora n’uburyo gahunda zo kugorora zishyirwa mu bikorwa maze afata umwanya wo kuganira n’abana bari muri iri igororero. Yabanje kubasobanurira inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko abashishikariza kudacika intege ku ntego z’ubuzima bari bafite mbere yo gukora ibyaha.

Yongeye kubibutsa ko guhabwa ibihano atari urwango Igihugu kibafitiye ko ahubwo ari amahirwe yo kwikosora no kwiyubaka ndetse abasaba gukunda amasomo bagenewe, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kugera ku ntego bahoranye.

Visi Perezida wa Sena yanashimangiye ko imyitwarire myiza, urukundo rw’igihugu, kwirinda, no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi zikomeye abana bagororwa bagomba kuvana mu Igororero.

Abana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, babanza kuvuga intego bafite mu buzima. Ibibazo byabo byasubijwe ndetse ibikeneye ubuvugizi, Hon. Nyirahabimana yabasezeranyije ko bizakurikiranwa.

No selected post

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"

Contact Form